Home » Mu mahanga » Jay-z yagaragaye yambaye umupira ushushanyijeho Yezu akorana imibonano (...)

Jay-z yagaragaye yambaye umupira ushushanyijeho Yezu akorana imibonano mpuzabitsina na shitani

Umuraperi w’umunyamerika uzwi ku izina rya Jay-z akaba n’umugabo w’umuhanzikazi Beyonce, yateje umwiryane ukomeye mu cyumweru gishize muri Leta zunze ubumwe za Amerika, aho yagaragaye yambaye umupira ushushanyijehoYezu ari gukorana imibonano mpuzabitsina na Shitani.

Ubu hakaba hibazwa icyateye uwo mu raperi ukize kurusha abandi muri Amerika gukora icyo gikorwa gifatwa nk’igikorwa cy’ubushotoranyi ku bakirisitu, kuko abamubonye ari kumwe n’umuraperi mugenzi we Usher batangaza ko uwo mupira yari yambaye ugaragaza neza ko icyo gishushanyo kerekana ari Yezu uri gukorana imibonano mpuzabitsina na Shitani.

JPEG - 62.9 kb

Jay- Z (uwo muremure uri iburyo) yambaye uwo mupira. Aha yari kumwe na Usher

Ibi bikaba byateye umwiryane hagati ye n’aba kirisitu aho banahamya neza ko iki gikorwa ari igikorwa cy’abemera Shitani, cyangwa se ari igikorwa cy’aba Illuminati nk’uko bisanzwe bivugwa ko Jay-z abarizwa muri iri tsinda.

Ikinyamakuru diaryofahollywoodstreetking kikaba gitangaza ko Jay-z atari we wa mbere ukoze iki gikorwa cy’ubushotoranyi, kuko umwaka ushize iki gikorwa cyakozwe n’undi mu raperi witwa Young Jezzy.

Inkuru ya umuseke.rw

Ange Lizzy

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo



Votre message

© Copyright 2014 AKEZA Talent

Scroll To Top