Home » Mu mahanga » Ifoto ya mberey’umwana wa Kim Kardashian na Kanye West yashyizwe (...)

Ifoto ya mberey’umwana wa Kim Kardashian na Kanye West yashyizwe ahagaragara

Nyuma y’amezi agera kuri abiri, North West umukobwa w’umuraperi Kanye West n’icyamamare mu biganiro bya televiziyo Kim Kardashian avutse, kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Kanama 2013, nibwo ifoto ye yashyizwe ku mugaragaro ku nshuro ya mbere.

JPEG - 35.7 kb

North West

Se w’uyu mwana, Kanye West, yashyize kumugaragaro ifoto y’umwana we North
West, ayinyujije mu kiganiro gishya cya nyirabukwe kitwa “Kris” gica kuri televiziyo ya Fox, cyaciyeho kuri uyu wa gatanu tariki 23 Kanama 2013.

Nyirakuru wa North West, Kris Jenner, yerekanye ifoto y’umwuzukuru we mu nyuma y’icyo kiganiro yandikaho ati “mushobora kubona North West”.

Kanye West yatangaje ko yishimiye uburyo umukobwa we asa na nyina, ariko nyirabukwe Kris Jenna avuga ko umwana afite amaso nk’aya nyina, iminwa n’amatama nk’ibya se.

Ese wowe urabona asa nande?

Gisele UMUTESI

Ibitekerezo

Tanga igitekerezoVotre message

© Copyright 2014 AKEZA Talent

Scroll To Top