Home » Muzika » "Umuriro watse” ni indirimbo nshya ya King James

"Umuriro watse” ni indirimbo nshya ya King James

Uyumuhanzi King James, wegukanye umwanya wa mbere mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star II, yashyize hanze indirimbo nshya yari amaze igihe kinini asabwa cyane n’abafana akaba yayise “Umuriro watse”.

Haba ku maradiyo, haba ku nkuru yandikwagaho, benshi mu bafana be batangazaga ko bifuza indirimbo ya King James nshya, mu gihe King James we yavugaga ko yari azi ko ubwo aheruka gusohora uruhererekane rw’indirimbo nyinshi yabanza akareka abafana be bakaba bazumva.
kanda hano wumve iyi ndirimbo

Iyi ndirimbo iri mu njyana yihuta ya Afro-Pop yumvikanamo umudiho w’ikinimba gakondo, isa nk’izo asanzwe akora. Muri iyi ndirimbo King James avangamo amagambo y’ikizayirwa, ari nako aririmbamo ururimi rw’Iringala.

Mu magambo agize iyi ndirimbo “Umuriro Watse”, King James aririmba ku bijyane n’igitaramo cyashyushye abantu bose bishimye.

Iyi Indirimbo "Umuriro Watse" yakozwe na Producer Pastor P muri Narrow Road studio.

NYANDWI François

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo



Votre message

© Copyright 2014 AKEZA Talent

Scroll To Top