Home » Mu mahanga » Justin Bieber yishyizeho Tattoo nshya ya 16

Justin Bieber yishyizeho Tattoo nshya ya 16

Mu gitaramo yakoreye muri NYC, mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki ya 18 Nyakanga umuhanzi Justin Bieber yerekanye igishushanyo gishya cya 16 ku mubiri we yashyize ku kuboko kw’i bumoso.

JPEG - 32.6 kb

Uyu muhanzi w’imyaka 19 gusa. Iki gishushanyo kibaye icya 16 mu biri ku mubiri we, kigaragaza ijisho rya nyina, Pattie Mallette.

Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo “Baby” yahise anagaragaza ifoto y’iki gishushanyo cyafotowe na Bang Bang kuri instagram. Uyu Bang Bang asanzwe azwi mu gukorera ibyamamare tattoo birimo na Rihanna.

JPEG - 26.7 kb

igishushanyo cya Tatoo

Justin Bieber yubaha cyane nyina Pattie Mallette, akanamufata nk’umwe mu ntwari ze kuko yamureze wenyine akamukuza akanamushyigikira amufasha kugera ku ndoto ze zo kuba icyamamare mu muziki.

NYANDWI François

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo



Votre message

© Copyright 2014 AKEZA Talent

Scroll To Top