Home » Cinema » Schwarzenegger agarutse mugafilime ka"Terminator"

Schwarzenegger agarutse mugafilime ka"Terminator"

studio itunganya filime ya Paramount pictures yemeje amakuru yaramaze iminsi ahwihiswa ko Arnold Schwarznegger uzwi ku izina rya “Comando” hano mu Rwanda ko mu minsi ya vuba asubira imbere ya za kamera muri filime nshyashya ya “terminator” ikaba ari iya gatatu izasohoka mu byiciro bitatu.

JPEG - 5.6 kb

izo filime uko ari eshatu zizakora icyo bita mu rurimi rw’icyongereza “stand-alone triology” ni ukuvuga umuzingo w’umuntu umwe, dore ko iyo filime izaba itandukanye kure na terminator zabanje yo ikazibanda guhera mumwaka 1950 aho(Shwarzneger) bari bataramuhinduramo irobo.

Arnold Schwarzneger akaba yaratangaje ko yishimiye kuba agiye kugaruka muri sinema ndetse no kongera gukora inkuru ya “Terminatoro” uyu mugabo, Arnold Schwarznegger,w’igihangange muri sinema akaba afite imyaka 65 y’amavuko akaba afite igihe gito cyo kwitegura akora imyitozo.

Bikaba biteganyijwe ko , iyi filime izatangira gukinwa muri Mutarama umwaka utaha ikazasohoka muri Kamena 2015.

Nyandwi Francois

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo



Votre message

© Copyright 2014 AKEZA Talent

Scroll To Top