Home » Mu mahanga » Kim Kardashian yamaze kwibaruka umwana w’umukobwa

Kim Kardashian yamaze kwibaruka umwana w’umukobwa

Uyu mwana w’umukobwa wa Kim Kardashian w’imyaka 32 na Kanye West w’imyaka 37 yavutse kuri uyu wa gatandatu mu bitaro bya Cedars-Sinai Medical biri mu mujyi wa Los Angeles nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru TMZ.

Uyu mwana wari umaze igihe kini ategerejwe n’abakunzi b’iyi couple ndetse na ba nyirubwite yavutse nyuma y’aho ku cyumweru cyashize ari bwo Kim Kanye West bari bakoze ibirori byo kumwakira kumwitegura ndetse Kardashian akanavuga igitsina cy’umwana atwite.

JPEG - 111.8 kb

Haba kuri Kim Kardashian ndetse na Kanye West, uyu ni umwana wabo wa mbere bibarutse gusa kugeze ubu izina rye ntiriratangazwa.

Niyonkwe!

Gisele UMUTESI

Ibitekerezo

Tanga igitekerezoVotre message

© Copyright 2014 AKEZA Talent

Scroll To Top