Home » Cinema » Amateka ya Chuck Norris

Amateka ya Chuck Norris

Amazina ye yose ni Carlos Ray Chuck Norris akaba ari umukinnyi wa film w’inararibonye uzwi ku izina rya Chuck Norris yavutse 1940 mu ntara ya Oklahoma nyuma y’imya16 yakundaga gutwara amakamyo, Mu mwaka w’1858, nibwo yinjiye mu gisirikare cy’ingabo zirwanira mu kirere, akaba yari umwe mu bapolisi bo mu kirere.

JPEG - 83.9 kb

Chuck Norris si ukuba umusirikare gusa kuko yize na karate mu kigo cy’abanyamerika cyari muri Koreya y’amajyepfo, aha akaba ariho yatangiriye karate yo mu bwoko bwa Tang Soo Do.

Yize Karate ndetse aza no kugera ku rwego rwo hejuru aho yabonye umukandara w’umukara, aza no gushinga ishuri riyigisha muri America. Iryo shuri rikaba ryarafashije abantu benshi kuko n’abantu benshi bakomeye barinyuzemo.

Mu mwaka w’1969 nibwo Chuck Norris yakinnye filime ye ya mbere,ikaba yaritwaga
The Wrecking Crew. Nyuma y’umwaka umwe nibwo murumuna we wari umusirikari mu ngabo z’Amerika yiciwe muri Vietnam. Yaje kumutura filime yakoze zigakundwa arizo Missing in Action.

Mu 1972 Norris yahuye na Bruce Lee bakorana film yakunzwe cyane ariyo the way of dragon, nyuma yaho yakomeje gukora n’izindi nyinshi ziranakundwa nka delta force n’izindi.

NYADWI François

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo



Votre message

© Copyright 2014 AKEZA Talent

Scroll To Top