Home » Mu mahanga » Nyuma yo kuva mu bitaro, Ubuzima bwa LiL Wayne buhagaze (...)

Nyuma yo kuva mu bitaro, Ubuzima bwa LiL Wayne buhagaze neza

JPEG - 68.5 kb

Nyuma yo kuva mu bitaro yararwariyemo I Los Angeles, kuri ubu Umuririmbyi wo ku mugabane wa Amerika Lil wayne yongeye kwigaragariza abakunzi be.

Mu mashusho yanyuze kuri TMZ mu gitondo cyo kuri uyu wagatanu tariki 22.03 yafashwe na Dj Scoob Doo , Lil wayne yatangaje ko yumva ameze neza kandi ko ashimira cyane abakunzi be ku bw’amasengesho yabo.

Muri ayo mashusho yamaze igihe kingana n’amasegonda 90, Lil Wayne mu magambo ye yagize ati: “Ndahiriye Imbere y’Imana ko nabonye urukundo mumfitiye igihe narindyamye muri kiriya gitanda, ndashaka ko mu menya ko ubu mfite ubuzima bwiza ndetse kandi ko kuri ubu ndi gusoza imirimo ijyanye n’isohoka rya alubumu yanjye nshya I am not a human being II izasohoka kuri uyu wa 2 tariki ya 26 Werurwe.”

Twabibutsa ko uyu mugabo w’imyaka 30 afite inkomoko muri New Orleans amazina ye nyakuri akaba ari Dwayne Michael Carter Jr. Iam not a human being izaba ari alubumu ya 10 ashyize ahagaragara.

Iradukunda D Consolée

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo



Votre message

© Copyright 2014 AKEZA Talent

Scroll To Top