Home » Mu mahanga » Britney Spears yahinduye ibara ry’imisatsi ye

Britney Spears yahinduye ibara ry’imisatsi ye

JPEG - 23.3 kb

Umuririrmbyikazi w’imyaka 31 ukora umuziki we mu njyana ya pop ku mugabane wa Amerika Britney Spears usanzwe ari umu blonde( abazungu bagira imisatsi y’umweru) kuri ubu yamaze guhindura ibara ry’umusatsi we aho yasizemo ibara ry’umukara.

Nk’uko byatangajwe n’umwe mu bashinzwe kwambika uyu muririmbyi wa ̋ Scream and Shout ̏ ngo akimara kubona imihindukire y’umusatsi we byaramunejeje cyane ahita navuga ko yiteguye n’izindi mpinduka nyinshi zizarushaho kumuhesha icyubahiro.

Indirimbo ye ̋ Scream and Shout ̏ ikunzwe cyane muri iyi minsi, guhindurwa kw’imisatsi ye, ndetse n’umukunzi mushya David Lucado, bigaragaza ko 2013 ushobora kuba umwaka w’impinduka kuri uyu mubyeyi w’impanga ebyiri dore ko yari amaze iminsi myinshi atavugwa mu bitangazamakuru bitandukanye.

Iradukunda D Consolée

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo



Votre message

© Copyright 2014 AKEZA Talent

Scroll To Top